Amakuru y’ingenzi: Leta iratangira gukurikiza Umusoro mushya guhera ku Itariki ya 1/9/2025


Mukiliya mwiza,


Guhera ku Itariki ya 1/9, Leta y’u Rwanda izatangira gushyira mu bikorwa ibyemezo bibiri byerekeye umusoro bizagira ingaruka z’ako kanya ku buryo bwo gukina ndetse no kubikuza:


a) Umusoro wa 25% ku yo Watsindiye(yazamutse ava kuri 15%, izamuka rya 67%)

Kuva ku itariki ya 1/9, muzajya mukatwa 25% buri uko mubikuje ayo mwatsindiye muyashyira kuri konti yanyu ya mobile money.


b) Izamuka ry’Umusoro ku Rwego rw’Imikino y’Amahirwe

Leta yazamuye umusoro ku bakora ibijyanye n’imikino y’amahirwe kuva kuri 13% kugera kuri 40%.


Kugira ngo tubashe gukomeza kubaha serivisi nziza nk’ibisanzwe, guhera ku itariki ya 1/9 tuzashyiraho igiciro cyo kubitsa no ku bikuza hakoreshejwe mobile money ku buryo bukurikira:

  • MTN: 3.1% igihe ubikije + RWF 60 igihe ubikuje

  • Airtel: 2.5% igihe ubikije (nta giciro cyo kubikuza)


Tuzi neza ko ibi bishobora kugira ingaruka ku buryo mwari musanzwe mukina kandi turimo gukorana n’inzego zigena zikanagenzura imikorere muri uru rwego kugira ngo haganirwe ku buryo hashyirwaho umusoro ukwiye ndetse uhamye kandi wafasha ukanagirira akamaro abatugana, abari muri uru rwego ndetse n’Igihugu muri rusange.


Tubashimiye icyizere mutugirira. Dushishikajwe no gukomeza kubazanira ibyiza biruta ibindi, ibihembo biruta ibindi ndetse no kuryoherwa na serivisi zacu mu Rwanda.


Team betPawa


Soma iyi paji mu Cyongereza.

Back to top
Not logged in-Join NoworLogin